ADAM%20Yannick
Author at Umunsi.com
Articles by ADAM%20Yannick
(20)
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Cristiano Ronaldo Jr. akurikiye inzira ya se, ahamagarwa muri Portugal U-17
Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, Cristiano dos Santos Júnior, uzwi nka Cristianinho, yahamagwe bwa mbere mu ikipe y'igihugu ya Portugal y'abatarengeje imyaka 17 (U-17).

Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri
umubiri Abantu benshi bajya basimbuka ifunguro rya mu gitondo kubera kubura umwanya, kutagira ubushake bwo kurya bakibyuka cyangwa gutekereza ko kutarifata nta ngaruka bigira ku buzima.

Kayonza : Hatowe Mudugudu ufite Ph.D
Muri Kayonza, umuyobozi ushinzwe abakozi muri Salt of Akagera (yahoze ari Akagera Game Lodge), Dr Christophe Asaba Muyoboke, yagiriwe icyizere cyo kuyobora Umudugudu wa Kiyonza. Mu gihe kandi uwasize amapeti ya gisirikare, Brig Gen (Rtd) Alex Ibambasi, yatorewe gukora nka ushinzwe umutekano mu mudugudu, ibintu byatunguye no gushimisha benshi.

Abasirikare 254 ba Centrafrique basoje imyitozo y’ibanze
Abasirikare 254 bo mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), barimo ba ofisiye n’abafite andi mapeti, ku wa 2 Ugushyingo 2026 basoje imyitozo y’ibanze y’ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe imaze amezi atandatu. Iyi myitozo yatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Kigo cya Gisirikare gitangirwamo imyitozo y’ibanze cya Nasho, giherereye mu Karere ka Kirehe.

Umugabo witwa Uwimana Evariste w’imyaka 60 arasaba ubufasha bwo gushinga urugo
Uwimana Evariste, umusaza w’imyaka 60 utuye mu Mudugudu wa Karuhimbana, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, arasaba gufashwa kugira ngo abone ubushobozi bwo gushinga urugo, nyuma y’imyaka myinshi amaze ari ingaragu.

Uganda irashaka gukina n’Amavubi mu mukino w'ishyiraniro
Ikipe y’igihugu ya Uganda (Cranes) yerekanye ko ishaka gukina n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu mukino w’inshuti uza kuba ukomeye cyane ku mpande zombi.

Yasezeye Ku Bupadiri Ashyingirwana n'uwahoze ari umubikira
Martin Luther ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guhindura amateka y'ubukirisitu ku isi,Yabaye umupadiri wa Kiliziya Gatolika I Roma, ariko aza kuyivamo nyuma yo kutumvikana ku nyigisho n'imikorere yayo, ashinga umuryango mushya w'ubukirisitu uzwi nka Porotesitanti (Protestant) Bisobanuye Ubuhakanyi. Igitangaje kurushaho ni uko yaje gushakana n'umugore wahoze ari umubikira, babyarana abana batandatu nubwo babiri muri bo bitabye Imana Bakiri Bato.

Guceceka mu gihe cy’ibibazo ;Umutwaro ushobora gutera Indwara Zirenga 12
Ubushakashatsi mu by'ubuzima bwa muntu bugaragaza ko guhangayika igihe kirekire bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima n’imiyoboro y’amaraso, bikongera ibyago byo kurwara indwara zirimo Stroke.

Rutsiro FC Ikomeje Guhatanira Kugaruka Mu Cyiciro Cya Mbere.
Ikipe ya Rutsiro FC ikomeje kwerekana ko ifite intego yo kongera gukina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda, nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w'imikino wa 2025/2026. Iyi kipe ihagarariye Akarere ka Rutsiro yatangiye shampiyona y'icyiciro cya kabiri ya 2026/2027 neza, ndetse kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo.

Umuraperi Snoop Dogg yashoye akayabo mu Ikipe ya Swansea City !
Umuraperi w’Umunyamerika Calvin Cordozar Broadus Jr., wamamaye ku izina rya Snoop Dogg, yinjiye mu bashoramari ba Swansea City AFC, ikipe yo muri Wales ikina mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza (EFL Championship), aho yaguze imigabane muri iyi kipe.

Abanyeshuri n’abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Javits Frimpong
Abanyeshuri, ababyeyi n’abandi baturage bo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihanjemo abaturuka muri Ghana bakomeje kugaragaza agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 warashwe ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Umuraperikazi Cardi B yavuze ko atazigera arerera abana be i New York nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong
Umuhanzikazi w’Umunyamerika Cardi B yagaragaje agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 ukomoka muri Ghana, warasiwe mu mujyi wa New York ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Trump Yemeye Kwihutisha Visa y'Umubyeyi w’umwana wiciwe muri New York
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J Trump, yemeye gufasha Doris Adu Gyamfi, umubyeyi wo muri Ghana, kubona viza imwemerera kujya muri Amerika kugira ngo asezere bwa nyuma umuhungu we w’imyaka 15 wishwe arashwe mu Mujyi wa New York.

Koreya ya Ruguru Irashinjwa Kwiba Miliyari 6.3 z’amadolari Muri Binance
Ubujura bukomeye bw’amafaranga y’ikoranabuhanga bwibasiye Binance, imwe muri kampani zikomeye ku isi mu zicuruza amafaranga ya Cryptocurrency, bwatumye havugwa igihombo cya miliyari 6.3 z’amadolari ya Amerika Yibwe.

Ni Indwara Mbi Cyane Ifata Ibice by'Ubwonko
Down Syndrome, izwi kandi ku izina rya Trisomy 21, ni imiterere yihariye y’uturemangingo fatizo tw’umubiri w’umuntu, ishobora kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko, imigirire,Imikorere, imiterere y’umubiri n’ubuzima muri rusange. Nubwo abana bavukana iyi miterere bashobora guhura n’imbogamizi zitandukanye mu buzima, ubushakashatsi n’iterambere ry’ubuvuzi bigaragaza ko bashobora kwiga, gukura, kugira inshuti, gukora imirimo itandukanye no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango migari.

Aho Imihango n'Imigenzo Ya Gipfumu Ibera Kumugaragaro !
Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, mu bice bitandukanye by'isi hizihijwe umunsi wa Halloween, umunsi urangwa n'imyambaro idasanzwe, amashusho ateye ubwoba, imitako ya Mask n'ibindi bikorwa bifitanye isano n'imigenzo gakondo.


